Gusenga.org
Abantu bisanzura mubyaha Kandi akenshi ntibahite bagerwaho n’ingaruka zabyo nk’uko byahoze kera aho umuntu yakosaga agahita abihanirwa hadaciyemo n’umunsi umwe, ariko k’ubwo urukundo Imana ikunda umuntu igenda imworohereza uretseko bidakuyeho ko hazabaho igihe cy’iherezo maze buri wese agahembwa ibikwiriye ibyo yakoze. Gutegeka kwa kabiri 32:36 Kuko Uwiteka azacira urubanza ubwoko bwe, Azababarira abagaragu be, Nabona yuko amaboko yabo ashize, Kandi ko hatagira usigaye w’imbata cyangwa uw’umudendezo.
Ubusobanuro:
Igitambaro cy’Umutambyi cyo mu mutwe cyari gifatanishijweho igisate gicuzwe mu izahabu cyanditsweho ngo: ’’YEREJWE UWITEKA.’’ Ikintu cyose cyari gifitanye isano n’imyambaro n’inyifato by’Abatambyi cyagombaga kuba giteye ku buryo ukibona azirikana ubutungane bw’Imana, uburyo kuyiramya ari ibyera ndetse n’ubutungane bwagombaga kurenga abaje imbere yayo. Uretse ubuturo bwera ubwabwo, n’umurimo w’ubutambyi na wo wagombaga kuba ikigereranyo kiranga ibikorerwa mu ijuru.’’ (Abaheburayo 8:5) Bityo rero uwo murimo wari ingenzi cyane, kandi Uwiteka abinyujije muri Mose, yatanze amabwiriza yumvikana neza yerekeye ikintu cyose cyagombaga gukorerwa muri uyu murimo. Uwo murimo wakorerwaga mu buturo bwera wari ufite imigabane ibiri: ibyakorwaga buri munsi n’ibyakorwaga rimwe mu mwaka.
Ibyakorwaga buri munsi byaberaga ku gicaniro cy’ibitambo byoswa mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro ndetse n’ahera, naho ibyakorwaga rimwe mu mwaka byaberaga ahera cyane. Nta wundi muntu wagombaga kureba mu cyumba cy’ahera cyane uretse Umutambyi mukuru wenyine.... Igihe yabaga yosa imibavu, Umutambyi yarushagaho kwegera Imana kuruta igihe yabaga akora indi mirimo ye ya buri munsi... Nk’uko ubwo Kristo yazamukaga mu ijuru yagiye imbere y’Imana, kubw’amaraso ye, agasabira uwizera wihana, niko n’Umutambyi mu mirimo yakoraga buri munsi yaminjagiraga amaraso y’igitambo ahera abigirira umunyabyaha. Nubwo amaraso ya Kristo agomba gukiza umunyabyaha wihana ntacibweho iteka n’amategeko, ntabwo akuraho ibyaha. Icyaha kiguma mu buturo bwera kugeza ubwo hazaberaho umunsi w’urubanza ruheruka, niko no mu muhango waberaga mu buturo bwera bwo ku isi amaraso y’igitambo cy’ibyaha yakuraga icyaha ku munyabyaha wihana ariko cyagumaga mu buturo bwera kugeza ku munsi w’impongano.
Aya magambo yavuye mu gitabo cy’Umwuka w’Ubuhanuzi cyitwa: Abakurambere n’Abahanuzi (Ingeri ya 2016) pp.287-289